Amahugurwa yatangiye kuwa 27/03/2019 agomba gusozwa kuwa 28/03/2019 akaba ari amahugurwa yaraje kunganira gahunda y’ubuhinzi bubungabunga ubutaka nyuma yo kubona ko iyo umusaruro umaze kuboneka mubagize amatsinda usanga imikoreshereze yawo nayo ubwayo ishobora guteza ikibazo mumuryango, akaba ari amahugurwa yakorewe mumatsinda ya TLC gicumbi ariyo:
1. Itsinda DUKOMEZUMUGAMBI riherereye mumurenge wa Byumba akagari ka Nyarutarama, umudugugudu wa Nyunde. Rikaba rigizwe ubusanzwe n’abanyamuryango 30, harimo abagabo 5 n’abagore, n’abagore 25.
2. Itsinda KUNDUMURIMO riherereye mumurenge wa Rukomo akagari ka Munyinya, umudugugudu wa Kabuga. Rikaba rigizwe ubusanzwe n’abanyamuryango 30, harimo abagabo 21 n’abagore, n’abagore9.
Amahugurwa ku itsinda Dukomezumugambi ryo mumurenge wa Byumba ryitabiriwe n’abantu 60 cyane ko hari hatumiwe umugabo n’umugore mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe gusobanukirwa ihohoterwa icyo aricyo ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo kurwanya ihohoterwa mumurango nyarwanda no gukemura amakimbirane biturutse kubagiranye amakimbira no gusobanukirwa uburinganire n’ubwuzuzanye ariko byose bigamije iterambere mu miryango yabo ndetse no gukoresha neza umusaruro uboneka mu miryango iwabo
Iri ni itsinda ryo mumurenge wa Byumba bari mumahugurwa, amahugurwa ya Nyande yakozwe kuwa 21-22/03/2109.
Iri ni itsinda rya Byumba bari mumatsinda kuruhande rw’abagore aho bakoze imyitozongiro kubintu 2 aho bagaragaje ihohoterwa bashobobora kuba bakorerwa haba mungo ndetse n’ahandi hantu aho ariho hoise cyane ko ihohoterwa rikorerwa ahantu henshi, ndetse bakora n’undi mwitozo aho abagore bagomba kwishyira mumwanya wo kuba abagabo maze bakagaragaza icyo bari kuzajya bakorera abagore babo murwego rwo kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose mumurango.
Amahugurwa ku itsinda Dukomezumugambi ryo mumurenge wa Rukomo ryitabiriwe n’abantu 59 nkuko hari hatumiwe umugabo n’umugore mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe gusobanukirwa ihohoterwa icyo aricyo ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo kurwanya ihohoterwa mumurango nyarwanda no gukemura amakimbirane biturutse kubagiranye amakimbira no gusobanukirwa uburinganire n’ubwuzuzanye ariko byose bigamije iterambere mu miryango yabo ndetse no gukoresha neza umusaruro uboneka mu miryango iwabo
Iri ni itsinda ryo mumurenge wa Byumba bari mumahugurwa, amahugurwa yabo akaba yarakozwe kuwa 27/03/2019 kugeza kuwa 28/03/2019 akaba yarafunguwe kumugaragaro na Admin w’umurenge wa Rukomo wari uhagararariy ES W’umurenge utarabashije kuhaboneka ndetse tukaba twari turi kumwe na ES w’akagari ka Munyinya cyane ko kumunsi wa 2 twavuye muri sale y’umurenge twari twakoreyemo kumunsi wa 1 tukimukira muya akagari ka Munyinya kumunsi wa 2 bitewe n’ibindi bikorwa byai gukorerwa muri sale y’umurenge.
Iri ni itsinda ry Rukomo bari mumatsinda kuruhande rw’abagore aho bakoze imyitozongiro kubintu 2 aho bagaragaje ihohoterwa bashobobora kuba bakorerwa haba mungo ndetse n’ahandi hantu aho ariho hoise cyane ko ihohoterwa rikorerwa ahantu henshi, ndetse bakora n’undi mwitozo aho abagore bagomba kwishyira mumwanya wo kuba abagabo maze bakagaragaza icyo bari kuzajya bakorera abagore babo murwego rwo kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose mumurango.
Gushimira kuba aya mahugurwa yarabayeho
Nkuko abitabiriye aya mahugurwa babyivugiye yaje akenwe cyane ko mbere bari bafite ibibazo biri gutabwa n’abagabo babo ndetse no gukorerwa igohoterwa kurwego rwo hejuru nkugeza ubwo batekerezaga ko kuzazana nka couple mumahugurwa bitashobokera abanyamuryango kuza ariko kubw’Imana ndetse n’ibyo ababonye mumatsinda ya TLC byatumye baza kandi kumunsi wa 2 bagaragaje amarangamutima yabo aho bavuze ko mahugurwa kuri bamwe ari nko kongera kubasezeranya bundi bushaya ndetse anabubatsemo icyizere ndetse no kugira icyo bahindura mumigiririre yabo yaburi munsi mungo zabo aho bavuze ko byose byapfira muri communication hagati y’abashakanye ngo ariko bakaba babonye aho bahera bakosora ibitaragendaga nez iwabo, basoje bashimira TLC ariko banasaba ko ari ibishoboka kandi bibavuye kumutima ko hajya habaho amahugurwa kuri couple ariko byumwihariko kukurwanya ihoterwa mungo ndetse no kubasha kwikemurira amakimbirane.