Imurika Bikorwa Mu Karere ka Gicumbi

Murwego rwo kumurika ibikorwa biba byakozwe n’abafatanya bikorwa buturere tugize u Rwanda, kuri uyu munsi wo kuwa 19-21/06/2019 muka rere ka Gicumbi hari kubera imurika bikorwa murwego rwo kwereka abaturage ba Gicumbi icyo NGOs, Cooperative, ibigo by’imari, n’ibindi bigo bikorera mukarere ka Gicumbi bikorera abaturage bya mugutanga services zitandukanye cyangwase icyo bimariye abaturage.

Umuhango wo gufungura kumugaragaro iryo murika bikorwa ukaba warakozwe nkuko twabisobanuye kuwa 19/06/2019 umfungurwa kumugaragaro na Mayor w’AKarere ka Gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix.

Nyuma yaho abayobozi bakarere ka Gicumbi ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, nyarwanda ndeste n’abandi bahagarariye ibigo byose byitabiriye open day, habayeho akanya ko gusura buri stand, maze buri bantu bose bitabiriye bahabwa umwanya muto  wo gusobanura muri make icyo bakora n’udushya bazaniye abitabiriye open day.

Aha Project coordinator muri VSLA bwana NDUWAYEZU Anastase  yahawe umwanya wo gusobanura imishinga yose MCC ifatanya na TLC, aho yasobanuye ibikorwa byose dukora aribyo Saving for Life (SFL), Food Security through Conservation Agriculture (CA), umushinga wo gushishikariza abana umuco wo gusoma ndetse no kwimakaza umuco w’amahoro.

Hakozwe kuri stand ya TLC experimentation igaragaza uburyo mumirima shuri aho ikorana n’abaturage bahinga ahantu hatandukanye ndetse no kumirimashuri, aho nkuko bigaragaragara iyo umuhinzi yubahirije amahame agenga ubuhinzi bubungabunga ariyo, kudakocoka ubutaka, gusasira ndetse no guhinduranya ibihingwa mumurima aba afite inyungu nyisnhi zirimo kurwanya isuri nkuko bigaragara mumafoto yo hejuru.

Kumunsi wa 2 taliki 20/06/2019 kumurika ibikorwa byakomeje kuburyo habontse umwanya uhagije wo kuganiriza abaturage ibikorwa abitabiriye open dfay bakora aho ndetse byari byoroheye abaturage kujya kuri buri standa bagasaba ibisonauro byose kuri stand iyo ariyo yose ndetse kubufatanye na radio ISHINGIRO  yo mukarere ka Gicumbi yatanze umwanya uhagije kubabyifuza bose gutanga ikiganiro kuri radio ariko live, aho byari ngombwa kujya kuri stage noneho ugasobanuirira abantu ibyo mukora.

Aya mafoto aragaragaza bwana Peter Clement Rutayisire  Umunyamakuru kuri radio ISHINGIRO, hamwe na NDUWAYEZU Anastase, bari mukigniro n’abaturage kubikorwa bya TLC kubufatanye na MCC.

Sibyo gusa kandi byakozwe  kuko no kumunsi wa mbere nyuma y’ijambo rifungura kumugaragaro igikorwa nyiri izina, nabwo abahagarariye imiryango y’abitabiriye open day nabo baganinirije Mayor n’abandi bashyitsi baribahari, ibikorwa bakora nicyo bimaze gufasha abaturage cyane kandi ko iri murikabikorwa riba rinagamije kureba niba koko imiryango ivuga ko ifasha abaturage yaba ifite ibikorwa bifatika kandi bigaragaza ko koko umuturage abifitemo inyungu.

Iyi foto iragaragaza bamwe mubafatanya bikorwa basobanurira abandi ibyo bakora nicyo bifasha abaturage cyane ko biba bifite aho bihuriyr n’imihigo y’akarere.

Ifoto igaragaza bwa BUCURA David Executive director wa TLC ndetse akaba na perezida wa PDN ihuriro nyarwanda rihuriye mo imiryango itanu yose iterwa inkunga na MCC.

Habayeho no kwidagadura murwego rwo gususurutsa abitabiriye open day ariko no kunanura imitsi kubafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi kuko bagomba kumara iminsi  itatu yose bamurikira ibikorwa abaturage bose babyifuza kumenya ibyo bakora, kandi kwidagadura  bikaba bigikomeje, muri make open day ikaba ifite ubwitabire bwo hejuru kuko abataurage bishimiye kumnya no kugira amakuru ahagije kumikorere n’imikoranire iri hagati yabo ndetse n’imiryango itandukanye ikorera mu karere ka Gicumbi

Leave a Comment